Page 66 - Magazine 07 Of June 2024_Neat
P. 66
Baptistery - 2024 │ Babyeyi
Diyosezi ya Kabgayi E-mail: collegesaintjeannyarusange@gmail.com
Collège Saint-Jean NYARUSANGE Website: www.collegesaintjeannyarusange.com
Tel: 0783531917 (HT); 0783186422 (Discipline); 0783392330 (Secretary),
B.P 101 Gitarama/ Muhanga 0783011573 (Bursar), 0788373953(DOS)
BABYEYI
Ku Babyeyi bose barerera muri Collège Saint- 5. Turabibutsa ko isaha ya nyuma yo kugera
Jean Nyarusange n’abandi mwese mwifuza ku ishuli ku munyeshuri uvuye mu biruhuko
kuharerera mu mwaka w’amashuri wa 2023/ cyangwa mu rugo kubera indi mpamvu
2024; (yarahawe uruhushya) ari saa kumi n’ebyiri
zuzuye (18h00’).
Babyeyi,
6. Umwambaro w’ishuri ni: Ipantalo cyangwa
1. Umwaka w’amashuri wa 2023/2024 Ijipo bya kaki, Ishati y’ubururu bwera,
turawusoje. Uyu mwaka wagenze neza muri Inkweto z’umukara, Amasogisi y’umweru,
rusange. Turashimira Imana kuko yatubaye Umupira w’imbeho w’umukara gusa kandi
hafi. Turashimira kandi ababyeyi, abarezi, wanditseho izina ry’umunyeshuli. Uniforme
abanyeshuli n’abandi bose bagize uruhare mu igurirwa ku ishuri uretse umupira w’imbeho
migendekere myiza y’uyu mwaka. w’umukara gusa umunyeshuli yizanira.
2. Muri iki gihe cy’ibiruhuko bisoza umwaka 7. Ku babyeyi bifuza kurerera muri Collège Saint-
w’amashuri wa 2023/2024, muzafashe abana Jean Nyarusange mu mwaka w’amashuri wa
kuruhuka, kuko babikeneye (bakoresheje 2024/2025, turabamenyesha ko tubafitiye
imbaraga nyinshi); muzanabibutse ariko imyanya mu mwaka wa 1 (S1), mu mwaka
no gusubira mu masomo yabo kandi aho wa 4 (S4) mu mashami ya: MCE, MCB, PCB,
bishoboka muzabibafashemo. HGL (History-Geography and Literature
in English), mu mwaka wa 5 (S5): MCE na
3. Ku bijyanye na gahunda y’umwaka w’amashuri HGL. Tuzatangira kwandika kuva tariki ya 15
wa 2024/2025, tuzakurikiza gahunda Kanama 2024. Uwo murimo uzajya ukorerwa
izatangazwa na Minisiteri y’uburezi igihe ku cyicaro cy’ishuri mu masaha y’akazi.
nikigera. Muri Collège Saint Jean, twakira abahungu
n’abakobwa kandi abana bose bacumbikirwa
4. Turongera kubibutsa ko amafaranga ya ticket n’ishuri mu kigo. Uwifuza kwiyandikisha
ijyana umwana mu biruhuko no kwishyura yitwaza indangamanota y’umwaka arangije,
udukoresho yaba yarafashe ku ishuri yitwa akuzuza ifishi igaragaza umwirondoro
Caution, angana na 10000 Frs, azajya atangwa, n’andi makuru yose ya ngombwa ku mwana;
buri gihembwe, anyujijwe kuri compte y’ishuri, n’amafaranga ibihumbi bitanu (5000 Frs)
ariko agatandukanywa n’amafaranga y’ishuri; yo kwiyandikisha. Mwanahamagara kuri:
ni ukuvuga ko yishyurwa ukwayo, hanyuma 0783531917; 0783186422; 0783392330;
umwana akaza ku ishuri yitwaje bordereau yayo. 0788600556; 0788373953.
Umubyeyi ashobora no kwishyura arenze icumi
ariko yose akishyurwa kuri ubu buryo. Tuributsa 8. Guhera uyu mwaka w’amashuli wa 2024-
ko nta mubyeyi wemerewe guha umwana 2025, abanyeshuli bose bazajya bambara
amafaranga mu ntoki, bivuze ko nta n’umwana imyenda ya sport ifite ibara rimwe (ikabutura
wemerewe gutunga amafaranga ku ishuri. n’umupira) kandi yanditseho amazina yabo.
Tuributsa kandi ababyeyi bamwe na bamwe Iyo myenda bazajya bayisanga ku ishuli
batumva iyi ngingo maze bakemerera abana kandi yishyurwa muri minerval.
kuzana amafaranga, cyangwa bakayabazanira
kuri visite rwihishwa, ko batadufasha kurera 9. Mu gihembwe cya mbere buri munyeshuli
ahubwo ko baba bashyigikira abana mu yitwaza ipaki y’impapuro (A4).
makosa. “Uwiba ahetse aba abwiriza uri mu
mugongo”. Ibindi umunyeshuli atemerewe
ku ishuli ni: telephone, radio, gusiga inzara Mbifurije mwese umugisha w’Imana.
no kuzitereka, amaherena, ibikomo, gutereka
umusatsi, gupfumura amatwi ku bahungu.
66
MAGAZINE OF COLLEGE ST JEAN NYARUSANGE │ VOLUME 07 │ 2023-2024