Page 61 - Magazine 07 Of June 2024_Neat
P. 61
Baptistery - 2024 │ Message from Different Students
NYUMA YA JENOSIDE YAKOREWE
ABATUTSI MU 1994
Mu Rwanda rw’ubu rero ibintu byose
byarahindutse ku mpande zose kandi bihinduka
bigana aheza. Mu rugo ndetse n’ahandi mu
mirimo yaba mu nzego za Leta, mu burezi, mu
buganga, mu bucuruzi, mu mirimo y’amaboko,
mu nzego z’umutekano abantu bose bisangamo
ku bijyanye n’ibitsina byombi. Nta murimo
cyangwa inshingano zigenewe umuntu bitewe
n’uko ari umugabo cyangwa ari umugore.
Buri wese ahamagariwe kubikora apfa kuba
abishaka kuko ubushobozi bwo burahari. Si
nka mbere umugore yabaga ashaka gukora
umurimo runaka akaba atabyemerewe. Ubu ni Ni intambwe ishimishije kuko ntawuhezwa. Ndetse
ubwuzuzanye. uko abakobwa bahezwaga bagira bati:”Umwana
ni umuhungu”, ubu si ko bimeze. Bose bajya mu
ishuri ndetse bagatsinda ku rugero
rushimishije, uko umuhungu ashoboye
ni nako umukobwa ashoboye,
ndetse hari naho usanga abakobwa
batsinda neza kurusha abahungu.
Uburinganire n’ubwuzuzanye
bwagiye bukura gahoro gahoro
guhera aho umugore yiberaga mu
rugo nta burenganzira buhagije
kugeza aho agiye ahagaragara
aho usanga ubu umugore cyangwa
umukobwa afite uburenganzira
bungana b’ubw’umugabo cyangwa
umuhungu.
Ubu umugore arubaka, atwara ibinyabiziga,
ajya ku rugamba, ni umuyobozi, ni umubyeyi
kandi muri izo nshingano zose n’umugabo
arahamusanga. Kandi rwose nta murimo utera
uwukora ipfunwe kuko abantu barisobanukiwe.
Bitewe n’ubuyobozi bwiza butanga ubwisanzure
kuri buri wese. Mu mashuri ni uburezi kuri bose
mbese ntaho wagaya.
61
MAGAZINE OF COLLEGE ST JEAN NYARUSANGE │ VOLUME 07 │ 2023-2024