Page 59 - Magazine 07 Of June 2024_Neat
P. 59
Baptistery - 2024 │ Message from Different Students
Uburinganire n’ubwuzuza-
nye mu Rwanda
HIRWA SHEMA
AMBASSADEUR
bakiga kumasha, gusimbuka urukiramende n’indi
myitozo njyarugamba, bakazavamo ingabo
buringanire n’ubwuzuzanye ni uku- z’igihugu.
reshya imbere y’amategeko ku
mugabo n’umugore, ku muhungu
Un’umukobwa bityo ibyo buri wese
agenerwa n’undi arabigenerwa. Tugiye kurebera
hamwe uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda
tugendeye ku bihe by’amateka y’u Rwanda buri
gihe twibanda mu muryango, ubutegetsi no mu
mashuri.
Mbere y’ubukoroni mu Rwanda rwo hambere
wasangaga mu muryango umugabo, umugore
n’abana bafite imirimo itandukanye. Umugabo Aha haragaragara ibyakorwaga mu itorero
icyo yakoraga; yabungabungaga umutekano
w’urugo, agahaha, ndetse buri mwana Abakobwa bo bajyaga mu rubohero bakiga
w’umuhungu yajyanaga na se akamwigiraho kuba abagore babereye urugo, bakiga kuboha
imirimo ya kigabo, nko kuragira inka, guhiga, imisambi, inyegamo, gutunganya ibyansi no
gusenya... gucunda.
Mbere y’ubukoroni abagabo ni bo bonyine
bategekaga. Umwami ni we watwaraga igihugu
afatanyije n’umugabekazi (nyina umubyara). Kuva
hejuru ku rwego rwa cyami ku gera hasi ku rugo
rw’umuntu ku giti ke abagabo ni bo bagiraga
ijambo nta mugore watangaga igitekerezo uretse
ku rwego rwo hejuru aho umwami yategekanaga
na nyina.
IGIHE CY’UBUKORONI
Aha haragaragaza uburyo imirimo yakorwaga
Umugore na we yakoraga uturimo two mu rugo
harimo, isuku, guteka kwita ku bagize umuryango
muri rusange. Umwana w’umukobwa na we
yabaga ari kumwe na nyina. Muri ibyo bihe
umutungo wabaga ari uw’umugabo ndetse mu
muryango umuhungu ni we wahabwaga umunani
gusa.
Muri icyo gihe nta mashuri nkay’ubu yariho,
habagaho itorero, abahungu ni bo bajyagayo
59
MAGAZINE OF COLLEGE ST JEAN NYARUSANGE │ VOLUME 07 │ 2023-2024