Page 60 - Magazine 07 Of June 2024_Neat
P. 60

Baptistery - 2024 │ Message from Different Students




         Mu gihe cy’ubukoroni n’ubundi mu rugo       MU GIHE CYA REPUBULIKA YA
         ntacyahindutse, cyakora mu mashuri ho hari
         icyahindutse kuko hatangiye amashuri yigisha   MBERE N’IYA KABIRI
         iyobokamana bigishwa Gatigisimu, gusoma no
         kubara.                                     Muri Repubulika bwo ibintu byarahindutse kuko
                                                     nubwo hari hakirimo imbogamizi zimwe na zimwe
         Abakobwa na bo bigaga ubuforomo,            hajemo  n’impinduka  nziza.  Umugabo  n’umugore
         ubwarimu, guteka, kudoda ndetse hariho      barafatanyaga ariko n’ubundi bikaza kugeraho
         n’ishuri ry’imbonezamubano. Ibyo byose      hari  aho  umugabo  agarukira  mu  gukora
         bikabatoza kuzaba abagore babareye urugo.   n’umugore hakaba hari ibyo atakora.
         Hatangiye amashuri nka:

         Petit Séminaire Saint Léon de Kabgayi mu
         1913,
         Groupe Officiel Indatwa  mu 1928 ritangira
         ryigisha indimi, ubuhinzi n’ubuganga.
         Grand Seminaire Nyakibanda mu 1936
         GS Sainte Bernadette de Save mu 1938
         Ecole Technique de Nyanza mu 1945 nuko
         amashuri yagiye atangira akurikirana.

         Mu butegetsi byo hari hagitegeka umwami
         ariko na byo bitari cyane kuko Abakoroni bari
         barigaruriye  ubutegetsi.  Baraje  barekeraho   Mu  butegetsi  abagore  batangiye  kuzamo
         abategetsi noneho bo bakabakoresha babaha   gake gake bitandukanye na mbere. Uwo
         amabwiriza.                                 tuzi cyane wabaye mu buyobozi ni Madamu
                                                     UWIRINGIYIMANA Agatha.
















         Muri icyo gihe n’ubundi nta mugore wajyaga
         mu butegetsi hari hagitegeka abagabo. Gusa   Mu  bijyanye  n’amashuri  na  ho  habayemo
         ni nako ku isi yose byari bimeze kuko no mu   impinduka abana b’abahungu n’abakobwa bose
         Burayi umugore yabonye ubwigenge mu         bemererwa kwiga, ariko imyumvire yari ikiri hasi
         myaka ya 1950.                              benshi  bumvaga  ko  hagomba  kwiga  umwana
                                                     w’umuhungu kandi nabwo ugasanga mu mashuri
                                                     higanjemo  abana  bo  mu  miryango  yifashij.
                                                     N’abakobwa  bigaga  wasangaga  biga  ibitari
                                                     amasiyansi.






    60


            MAGAZINE OF COLLEGE ST JEAN NYARUSANGE │ VOLUME  07 │ 2023-2024
   55   56   57   58   59   60   61   62   63   64   65