Page 51 - Magazine 07 Of June 2024_Neat
P. 51

Baptistery - 2024 │ Message from Different Students

                                                       30. Nawe yabireba akava hasi!
          Umuvugo                                      Na we ati:”Ishuri sindishaka
                                                       Nkwiye rwose kurya ifaranga.”
                                                       Ejo mu gitondo akaba aratwite,
                                                       Agiye kubyara ari ikibondo,
                                                       35. Na we ubwe rwose ntiyitunze!

                                                       Nyamara rwose iyo uroye neza,
                                                       Ayo mafaranga si yo bacyura,
                                                       Guhangayika no kubuyera ntibibarenga,
                                                       Ejo habo heza haba hapfuye,
                                                       40. Ubwo nyakubyara bikamucanga!
           NIYOGISUBIZO Généreuse,
                  S1C
                                                       Amakuru y’ishuri bayahebye kera,
    “Wiceceka”                                         Bakabura epfo bakabura ruguru,
                                                       Ya miryango bari guhuza,
                                                       Ubwo bagahura bari kuryana,
                                                       45. Umwana uvutse ubwo araba uwande?
       Babyeyi bacu, barezi bacu,
       Bana mwese munteze amatwi                       None, bana rungano rwanjye,
       Muze mwese munyegere                            Mureke twumve impanuro,
       Tuganire tugana intsinzi                        Tunyurwe kandi dushishoze,
       5. Dushakisha umuti w’ibibazo.                  Aho biducanze tubaze ababyeyi,
                                                       50. Twe guceceka biratureba!
       Dore umubyeyi amaze gusama,
       Dore ko uburere buhera mu nda,                  Iryo faranga badushukisha,
       Ubwo akagenda yigengesereye                     Barakoze bararigwiza,
       Agira ngo umwana aduhungabana,                  Natwe twige kandi twumve,
       10. Akamurinda kugeza avutse.                   Dukore neza tunoze umurimo,
                                                       55.Iryo faranga tuzaritunga kandi tuzahirwa.
       Maze ubwo umubyeyi amaze kubyara
       Abantu bose bavuze impundu                      Turashimira Leta y’u Rwanda,
       Bati: “Utubyariye Nyampinga”                    Itareberera ibyo byonnyi,
       Inkubito y’icyeza, gahuzamiryango,              Bihora bishaka kwangiza.
       15. Bati:”umuryango waguke rwose!”              Muze natwe tubigire ibyacu,
                                                       60. Dutange amakuru turinda ejo hazaza!
       Akamurera neza ubwo anezerewe,
       Akamusiga ntiwareba,                            Ufashwe asambanya uwo  mukobwa,
       Akamutoza umutima mwiza,                        Afatirwa ibihano bimukwiye,
       Ngo aha atazabura rya kamba,                    Imyaka makumyabiri n’itanu,
       20. Rimwe rihabwa uwareze neza!                 Yaba yamwanduje ni zo ndwara,
                                                       65. Uwo arafungwa ndetse burundu!
       Akamutoza kugana ishuri
       Agira ngo ejo he hazabe heza                    Reka nsoze nshimira cyane,
       Ubwo umukobwa agakura neza,                     Umubyeyi mwiza w’ urugo rwacu,
       Akaba ahuye na za bihehe,                       Njye izina namuhaye ni RUGWIRO,
       25. Izi twita abahehesi!                        Aduhora hafi muri byose,
                                                       70. Aragahorana umugisha, arakaramba!
       Bakamubwira ko ari mwiza,
       Bakamwereka ko yakuze rwose,                       Yari umusizi udasesa ibyo asanze
       Bati:”Iryo shuri si ryo ry’ingenzi.”               Ibyo asanze ari byiza akabisangiza abandi,
       Bakamwereka amafaranga,terefone n’ibindi byinshi,  Mugire amahoro y’Imana.
                                                                                                   51


             MAGAZINE OF COLLEGE ST JEAN NYARUSANGE │ VOLUME  07 │ 2023-2024
   46   47   48   49   50   51   52   53   54   55   56