Page 40 - Magazine 07 Of June 2024_Neat
P. 40
Baptistery - 2024 │ Message from Different Students
ibyo bibasaba gushyiraho umuhate no kugira 4. KUGIRANA UBUCUTI N’ABANTU
ibyo bigomwa. Ariko nanone bibahesha imigisha
myinshi. Ibaze uti “Ese niteguye kwigomwa, B’INGERI ZOSE
ngatanga igihe cyanjye n’ubutunzi bwanjye ku
bw’inshuti yanjye?” Wibuke ko kugira ngo ugire Ni iby’ukuri ko tugomba gutoranya neza abo
inshuti nziza, nawe ugomba kubanza kubera tugirana na bo ubucuti. Ariko ibyo ntibishatse
abandi inshuti nziza. Kuko icyo ushaka ko abandi kuvuga ko tugomba kugirana ubucuti n’abantu
bakugirira ugomba nawe kukibagirira. bafite imyaka runaka cyangwa abakuriye
mu mimerere runaka gusa. Kugirana ubucuti
n’abakuru n’abato, abo mu mico itandukanye no
2. GUSHYIKIRANA N’INSHUTI ZAWE mu bihugu bitandukanye, bishobora kutwungura
NEZA byinshi. Kugirana ubucuti n’urungano rwawe
gusa cyangwa abo muhuza gusa, ni nko guhora
Iyo abantu badashyikirana buri gihe, ubucuti wambaye imyambaro y’ibara ukunda gusa.
bwabo ntibukomera. Ku bw’ibyo, mujye muganira
ku bintu bibashishikaza mwembi. Jya utega Kugirana ubucuti n’abantu batandu-kanye,
amatwi inshuti yawe kandi uhe agaciro ibitekerezo bituma ugira ibitekerezo by’abantu bakuze.
byayo. Mu gihe bishoboka, jya uyishimira Kubana neza n’abantu b’ingeri zose kandi,bituma
kandi uyitere inkunga.Rimwe na rimwe, inshuti urushaho kwisanzura ku bandi no kumenya uko
ishobora gukenera kugirwa inama cyangwa witwara mu gihe imimerere ihindutse, kandi
gukosorwa, kandi kuyigira inama ntabwo ari ko inshuti zawe zizabigukundira.
buri gihe biba byoroshye kandi si no kuyitota.
Inshuti y’indahemuka ni ubuhungiro bukomeye, Nk’uko ubusitani bugomba guhingirwa kugira
uyibonye aba aronse umukiro (Sir 6, 14). ngo bube bwiza, kubumbatira ubucuti ufitanye
n’abandi bisaba igihe no kubitaho. Wagombye
Ariko kandi inshuti y’indahemuka igira ubutwari kubanza kugira icyifuzo cyo kubera abandi inshuti
bwo kwereka mugenzi wayo ikosa yakoze, nziza. Jya ubagaragariza ko ubakunda kandi ko
byaba ngombwa ikamugira inama idaciye ku ubitaho buri wese ku giti cye, kandi ube witeguye
ruhande. Inshuti nyakuri zose zikunda umuntu kuboneka mu gihe bagukeneye. Jya wumva ko
uzitega amatwi. Ariko iyo twiharira ijambo mu inshuti zawe zishobora gukora amakosa.
gihe tuganira na zo, biba bigaragaza ko twibwira
ko ibitekerezo byacu ari byo by’ingenzi kuruta Mu gihe mugiranye ibibazo, byaba byiza
ibyazo. Ku bw’ibyo, mu gihe inshuti yawe yifuza mwihutiye kubikemura, kandi mukagerageza
kukubwira uko yiyumva n’ibiyihangayikishije, kubyibagirwa.Tubereye abandi inshuti nziza
ujye uyitega amatwi kandi wirinde kurakara mu byatugirira akamaro kandi abandi bakarushaho
gihe ikubwije ukuri. kudukunda. “Inshuti y’indahemuka ni nk’umuti
ubeshaho.” (Sir 6,16a)
3. KUTITEGA IBITANGAZA
Twifashishije uru rubuga kugira ngo tubashe
kubagezaho byinshi ku buryo wabera abandi
Uko ubucuti dufitanye n’umuntu bugenda inshuti nziza.
bukomera, ni na ko tugenda turushaho kubona __________________________________
amakosa ye. Inshuti zacu ntizitunganye kandi www.jw.org
natwe ntituri shyashya. Ku bw’ibyo, ntitwagombye
na rimwe kuzitegaho ubutungane. Ahubwo
twagombye kwishimira imico myiza yazo, “A friend is someone who knows all
tukihanganira amakosa yazo. Inshuro nyinshi, about you and still loves you.”
twitega byinshi ku bandi kuruta ibyo twitega kuri ― Elbert Hubbard
twe ubwacu. Nituzirikana ko dukora amakosa
kandi tukumva ko dukeneye kubabarirwa, “I've learned that people will forget what
you said, people will forget what you
bizatuma twumva ko tugomba no kubabarira did, but people will never forget how you
abandi. made them feel.”
― Maya Angelou
40
MAGAZINE OF COLLEGE ST JEAN NYARUSANGE │ VOLUME 07 │ 2023-2024